Umuraperikazi w’Umunyamerika Doja Cat yageze muri Afurika y’Epfo yakirwa nk’umwana ugeze iwabo mu rugo.
Doja Cat yakoreye igitaramo i Pretoria ku wa 20 Werurwe mu bitaramo bya Global Citizen Move Afrika nk’icyo aherutse gukorera i Kigali.
Muri Afurika y’Epfo aho umubyeyi we ise witwa Dumisani Dlamini avuka, bakiriye Doja nk’umwana wabo ndetse banamuririmbira indirimbo z’Abazulu.
SOMA:Uzigana Doja Cat azaba atari intore
Uyu muhanzikazi ubwo yarari mu rwambariro mbere yo kwinjira ku rubyiniro, bamwe mu bo bari kumwe bo muri iki gihugu bamuririmbiraga indirimbo z’Abazulu mu rwego rwo kumwereka ko bamwakiriye nk’umwe muri bo.
Dumisani Dlamini ubyara Doja Cat yanamwise n’izina rye kuko amazina nyakuri y’uyu muraperikazi yitwa Amala Ratna Zandile Dlamini.
