Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na bagenzi be batatu, bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano yasakajwe, bakatirwa gufungwa imyaka itatu, mu gihe Pazzo Man uri mu batawe muri yombi ku ikubitiro, we yagizwe umwere.
Uzabakiriho Syprien uzwi nka Djihad, Kalisa John uzwi nka K John, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Ishimwe Francois Xavier batawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano ku mbuga nkoranyambaga – Ni na bo bahmijwe icyaha, bakatirwa kiriya gifungo cy’imyaka itatu, ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese.
Urukiko rwavuze ko umwe muri aba baregwa ari we watse ayo mashusho umuhanzi witwa Yampano ashaka kuyareba gusa maze akayaha undi nawe uregwa, uwo nawe akayakwirakwiza, ibyo urukiko rwavuze ko bigize icyaha.
Umwe muri batanu (Pazzo Man ) bose hamwe baregwaga yagizwe umwere.
Uyu Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wanatawe muri yombi ku nshuro ya mbere, yagizwe umwere kuko Ubushinjacyaha butagaragaje uko amashusho ya Yampano yageze muri Telefone y’uyu Patrick.
Urukiko rwavuze kandi ko Ubushinjcyaha butagaragaje umuntu uyu Patrick yaba yaroherereje ariya mashusho, ndetse ko hari umunyamakuru wayamusabye, akamuhakanira ko ntayo afite.
Abaregwa bafite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro w’uru rukiko rw’ibanze.