Biravugwa ko Dj Toxxyk yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agahita apfa.
3D TV RWANDA yamenye ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025, ubwo uyu muvangamuziki yari avuye muri Kigali Universe.
Uwahaye amakuru 3D TV wari uhibereye, yavuze ko uyu mugabo yari atwariye ku muvuduko wo hejuru, ku buryo umupolisi yamuhagaritse ntabyumve agashiduka yamugonze.
Yabwiye 3D TV ati “Twavuye Kigali Universe mu rukerera nka saa kumi n’imwe. Turenze round-about yahise aducaho yihuta, umupolisi wari mu muhanda aramuhagarika undi birangira amugonze ahita atabaruka.”
Shema Arnaud wiyise Dj Toxxyk ni umwe mu bavangamuziki bakunzwe cyane mu Rwanda, azwi mu ndirimbo zirimo “Pull up” yakoranye na Kivumbi na Mutoni.
Uyu mugabo w’imyaka 32 bivugwa ko yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, kugira ngo hakorwe iperereza rirambuye.
Iyi nkuru iracyakurikiranwa kugira ngo haboneke amakuru arambuye.


