Dj Toxxyk ubwo yagezwaga ku rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge.[IGIHE]
Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk ubwo yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, yemeye ko hari urumogi rwasanzwe iwe ariko avuga ko atazi nyirarwo.
Kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, nibwo DJ Toxxyk yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, yemera ibyaha bibiri mu bigera kuri bine yashinjwaga. Ibyo yemeye birimo guhunga nyuma yo guteza impanuka n’ubwicanyi budaturutse ku bushake.
Gusa na none Toxxyk yahakanye ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge no kwanga gupimishwa alcohol.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko uyu muvangamiziki afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko iperereza rigikomeje kandi ko kumufunga byamubuza gutoroka no gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge.
SOMA: Amategeko ateganya iki ku byaha DJ Toxxyk akurikiranyweho?
Ibindi kandi byagaragajwe n’ubushinjacyaha ni uko yanze guhagarara ubwo umupolisi yamuhagarikaga, akamugonga, akamukurubana, ndetse ko mu rugo rwe habonetse amagarama abiri y’urumogi.
Toxxyk we yavuze ko kugonga umupolisi byabaye impanuka ndetse yahunze kubera ubwoba. Ku kijyanye n’urumogi rwasanzwe iwe, yavuze ko rwari ruhari ariko atazi nyirarwo.
SOMA: Dj Toxxyk yafatiwe i Karongi
Toxxyk wemeye ibyaha bimwe gusa agahakana ibindi, Urukiko rwanzuye ruzasoma icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo ku wa 21 Mutarama 2026 Saa munani z’amanywa.


