Dj Pius yagarutse kuri Dj Ira yemeza abona ariwe Dj wa mbere mu Rwanda ariko umwanya we utwarwa na Dj Briane bitewe nuko ari umuntu uzi kuvuga cyane mu gihe usanga Dj Ira acecetse cyane.
Umuhanzi ubifatanya no kuvanga imiziki Dj Pius yasobanuye ko abona Dj Ira ariwe urusha abandi Bose mu Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa ariko usanga Dj Briane afata uwo mwanya wa mbere bitewe nuko azi kuvuga cyane naho Dj Ira akaba ari umuntu ucecetse ariko atamurusha impano
Dj Ira ufatwa nk’umwe mu bakobwa batangije ibintu byo kuvanga imiziki mu Rwanda niwe Dj Pius yemeza ko ariwe uyoboye abandi mu kugira impano idasanzwe yo kuvanga imiziki nubwo ahanini usanga umwanya we wifatirwa na Briane kuko amurusha kuvuga.
Dj Ira akaba akunzwe cyane hano mu Rwanda aho abamuzi bemeza usibye no kuba afite impano idasanzwe yo kuvanga imiziki azi cyane no kubana n’abantu bigoranye kuba wakumva uwo bagiranye amakimbirane.
