Mu gihugu cya Turkey hari umujyi wihishe munsi y’ubutaka witwa Derinkuyu, watangaje isi yose kubera uburyo wubatswe.
Derinkuyu ni umujyi uherereye mu gace ka Cappadocia, wacukuwe mu rutare rukomeye ku bujyakuzimu bugera kuri metero 60.
Abahanga mu mateka bavuga ko watangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 8 mbere ya Yezu, ukaza kwagurwa uko imyaka yagiye ishira.
Uyu mujyi wari ufite ibyumba byo kubamo, aho gutekerera, ububiko bw’ibiribwa, amariba y’amazi, insengero ndetse n’aho kororera amatungo. Ikindi gitangaje ni uko wari ufite inzira z’umwuka zituma abantu babasha guhumeka neza.
Bivugwa ko abaturage bawukoresha mu gihe cy’intambara cyangwa ibitero, bakihisha mu byumba byafungwaga n’amabuye manini azunguruka adashobora gusunikwa n’umwanzi.
Derinkuyu yavumbuwe mu 1963 ku bw’amahirwe, ubwo umuturage yavumburaga icyumba cyihishe inyuma y’urukuta rwe.
Derinkuyu ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko abantu bo hambere bari bafite ubumenyi n’ubuhanga buhambaye kurusha uko benshi babyibwira.
SOMA INKURU : IShowSpeed yageze muri Ethiopia asanga Cristiano akiri muri Real Madrid
