Davis D ubwo yarabajijwe n’umunyamakuru niba koko ibivugwa ko we na Kevin Kade batakiri inshuti ari byo, yagaragaje ko ku ruhande rwe nta kibazo afite ku mutima we ariko iyo umuntu amugizeho ikibazo ntabimubwire aba yumva atazi uko yabyita.
Aba bahanzi bombi babanye muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard, nyuma y’uko Kevin Kade ayivuyemo umubano wabo ntiwongeye gukomeza nk’uko byahoze banakorana indirimbo.
Davis D na Kevin Kade kandi muri iki gihe banyuranye muri byinshi birimo no gufungwa muri 2021 ubwo bari bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.
SOMA:Bruce Melodie yahishuye impamvu y’ihangana rye na The Ben
Ubwo babarizwa muri Incredible Records, Davis D na Kevin Kade banahuriye mu ndirimbo “Like You” banakorana na Seyn.



