Mu butumwa yanyujije kuri konti ze za Instagram na X (Twitter) , umuhanzi David Adeleke uzwi nka Davido yatangaje ko atari we ubyara Anu Adeleke uri kuvuga ko ari Se.
Uyu mukobwa urimo kumusaba gukora ibizamini bya DNA kugira ngo bimenyekane niba ari we se. Davido yashimangiye ko ibyo byose ari ibihuha nta shingiro bifite, kuko nta gihamya cyerekana ko yigeze ahura na nyina.
Davido yanavuze ko ibizamini bya DNA byakorewe mu bitaro bitanu bitandukanye byatoranyijwe n’impande zombi, byose byagaragaje ko atari we se w’uwo mwana.
Mu butumwa bwe kuri X, yavuze ko ibyo “bidakwiye gukurura impaka” kandi ko atazongera kubigarukaho.
Ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bitandukanye byagaragaje ko benshi bateye utwatsi ibi birego, mu gihe abandi basaba umwana n’umubyeyi we gushaka ibisubizo byemewe n’amategeko.
SOMA INKURU YA DAVIDO : Davido yahobye ama miliyoni muri betting


