Umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, Cristiano Ronaldo, rutahizamu wa Al-Nassr n’ikipe y’igihugu ya Portugal, yatangaje ko yaguze imigabane ingana na 25 % mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Espagne, UD Almería, binyuze mu kigo cye cy’ishoramari cya CR7 Sports Investments.
Uyu mwanzuro watangajwe kuwa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, ariko amafaranga yaguzweho ntaramenyekana.
Ronaldo yavuze ko afite intego yo gufasha mu mupira w’amaguru no hanze y’ikibuga, abona Almería nk’ikipe ifite imbaraga kandi ifite amahirwe yo gutera imbere.
Perezida wa Almería, Mohamed Al Khereiji, yavuze ko bishimiye ko Ronaldo yatoranyije iyi kipe kuko azazana ubunararibonye n’icyerekezo ku iterambere ryayo.
Almería iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona yo mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, irimo guharanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
SOMA INKURU : Abanyarwanda bamaze kwandika amateka muri Guinness World Records
