Umuhanzi Crayon wo muri Nigeria yatangaje ko yavuye muri Mavin Records ya Don Jazzy ndetse avuga ko ari yo yatumye abura nyina.
Yanavuze kandi ko bamwambuye ubwamamare yari afite bakabuha Rema na we wakoranye na Mavin. Avuga kandi ko iyi Mavin ikimufitiye umwenda urenga miliyoni 80 z’amadolari ($80M).
Mu minsi ishize, mushiki we witwa Pia Crayon na we yinubiye uko ibintu byari bimeze muri Mavin avuga ko yumva umuvandimwe we adahabwa ubutabera kandi ko hari byinshi bitagenda neza inyuma y’amarido.Yanavuze ko Don Jazzy atigeze aha Crayon ubufasha buhagije nk’uko yabitekerezaga.
SOMA:Juno Kizigenza agomba guha abakunzi be album uyu mwaka
Kugeza ubu, Don Jazzy cyangwa Mavin Records ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro basubiza ibi birego bya Crayon.Crayon yasinyiye ku mugaragaro muri Mavin Records muri Gicurasi 2019.
Crayon ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu itangira rye, mu ndirimbo nka “So Fine” ndetse bamwe batatinyaga no kuvuga ko ari WizKid mushya winjiye mu muziki wa Nigeria.

