Irenge Christian yirinze kugira byinshi avuga ku byo Scovia Mutesi mu minsi ishize yari yamuvuzeho, avuga ko umugabo witwara nk’uko yabigenzaga ku mugore we Linda Priya, yajya no mu mihango.
Scovia Mutesi usanzwe ari umuyobozi w’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda mu kigo cya RMC, yavuze nyuma yo kubona Christian mu mashusho yo kuri YouTube hari aho yariraga yinginga umugore we.
Christian aganira na The Choice Live, ubwo yarabajijwe ku byo Scovia yamuvuzeho, yaragize ati “Uriya muyobozi se, buriya nyine wasanga yarabibonye kandi ni mukuru nyine buriya.”
SOMA:MTN Iwacu Muzika Festival izagera i Karongi
Uyu mugabo akomeza agaragaza ko yarezwe bityo rero ngo akwiye kubaha icyo umuntu mukuru yavuze.
Christian Irenge n’umugore we Uwankusi Nkusi Linda uzwi nka Lynda Priya muri cinema no mu Rwanda, bagiye baterwa imishugujugu mu byo bakora kuri YouTube bireke imibereho yabo, gusa babirengaho biyemeze gukora ntawe bitayeho.

