Manchester United iri kwerekana impinduka zigaragara kuva Michael Carrick yafata inshingano zo kuyitoza by’agateganyo.
Mu mikino mike amaze kuyiyobora, iyi kipe yabashije gutsinda imikino itatu ikurikiranye ya Premier League, izamuka mu myanya ya mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Ibi byari bimaze igihe ari inkuru iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Bwongereza itazi. Ibi kandi byatumye abafana n’abasesenguzi batangira gusubiza amaso inyuma bareba igihe Ruben Amorim yamaze ayitoza.
Amorim yamaze amezi agera kuri 14 muri Manchester United, ariko umusaruro we wakomeje kuvugwaho byinshi. Mu mikino 36 yayoboye, United yabashije gutsinda imikino itatu ikurikiranye inshuro imwe gusa.
Imikinire yarahindagurikaga, icyizere cy’abafana kigenda kigabanuka, ndetse n’abakinnyi bamwe ntibahabwaga umwanya uhagije.
Ku rundi ruhande, Carrick yaje ahita ahindura byinshi, yongereye icyizere mu bakinnyi bakiri bato nka Kobbie Mainoo, ashyiraho imikinire irimo ubwumvikane n’umwete, bituma umusaruro wiyongera vuba.
Nubwo igihe cye ari gito, ibyo yakoze byatumye hibazwa niba koko Manchester United itarapfushije igihe kinini mu mushinga wa Amorim utaratanze umusaruro wari witezwe.


