CAF yemeje ko Pape Thiaw, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Senegal, yahanishijwe guhagarikwa ku nshingano ze mu gihe cy’imikino ya CAF.
Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’ibikorwa byamuranze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, aho yasohoraga abakinnyi mu kibuga nyuma yo kutishimira imisifurire.
CAF ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku bihano byafatiwe Thiaw, gusa bigaragara ko byose byavuye kuri iyi myitwarire yamuranze ku mukino wa nyuma.
Ibi byose byatangiye abwira abakinnyi ba senegal kuva mu kibuga nyuma y’uko batemeranyaga n’umusifuzi Ndala ku cyemezo yarafashe cyo gutanga penaliti kuri Morroco nyamara yanze igitego cya Senegal.
Bamwe mu basesenguzi muri ruhago bavuga n’ubwo imyitwarire ya Thiaw itari ihwitse, gusa ishobora kuba ari yo yatumye abakinnyi ba Morocco bata umurongo ku buryo byahaye amahirwe Senegal yo kwegukana igikombe.


