Police FC iri mu rujijo nyuma yo kubura rutahizamu wayo Byiringiro Lague utagaragara mu myitozo kuva yava mu Amavubi.
Amakuru ava muri iyi kipe agaragaza ko Byiringiro Lague atigeze agaruka mu myiteguro ya shampiyona nyuma yuko avuye muri camp, Mugihe bitegura Imikino y’umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League.
Dore ko atitabiriye umukino bafitanye na amagaju, kuri uyu wa gatandatu saa cyenda kuri stade ya huye.
Lague, winjiye muri Police FC mu 2025 avuye muri Sandvikens IF yo muri Suwede,aje kongera imbaraga mubusatirizi bwayo.
Bityo ikibazo cye gishobora kugira ingaruka ku mikinire y’iyi kipe kubera ko kuva yaza ari munyingi z’iyi kipe, Police Fc ubu iri kumwanya wa gatanu n’amanota 41.
SOMA : Rayon Sports isubije Haringingo Francis ku ntebe y’abatoza
