Mu myaka isaga itanu Bwiza agiye kumara mu muziki w’u Rwanda, hari ibimenyetso bigaragara ko ari we muhanzikazi nyarwanda wa mbere wagize iterambere ryihuse kurusha abandi.
Muri iyi myaka Bwiza amaze gushyira hanze album 2 ari zo “My Dream” yagiye hanze mu 2023, na “25 Shades” yagiye hanze mu 2025. Muri uyu mwaka wa 2026 kandi Bwiza aritegura gushyira hanze album ya gatatu yise “Home”.
Kuva mu 2021, Bwiza yinjiye mu muziki amaze kwegukana ibihembo bigera ku munani:Mu 2023 yegukanye ibihembo bibiri muri Kalisimbi Awards, nk’umuhanzikazi w’umwaka, n’igihembo cya album nziza y’umwaka ndetse mu 2024 yongera kwegukana icy’umuhanzikazi mwiza.
Uretse ibihembo byo muri Kalisimbi Awards kandi, Bwiza amaze kwegukana ibihembo by’umuhanzikazi mwiza w’umwaka inshuro 3 zikurikiranya muri Isango Na Muzika Awards kuva mu 2023.
SOMA:Bruce Melodie na Juno Kizigenza nibo bami ba Audiomack i Kigali
Si mu muziki gusa kandi kuko Bwiza amaze no kwegukana ibihembo bibiri bitangwa mu birori bya ‘The Silver Gala’, nk’uwahize abandi mu mideli.
Uyu muhanzikazi mu gihe gito amaze mu muziki ni umwe mu babashije gukorana indirimbo na The Ben ndetse na Bruce Melodie bafite amazina akomeye muri muzika nyarwanda.
Iyo urebye kuri ‘Discography’ ya Bwiza mu bihangano afite, ibitaramo yakoze mu gihugu no hanze yacyo, ibihembo yegukanye, ibigo mpuzamahanga yakoranye nabyo nka Empire Distribution, mu myaka itageze no kuri itanu, usanga nta muhanzikazi nyarwanda wagize iterambere ryihuse nkawe.




