Nyuma yo kuva mu bitaramo bya Tour du Rwanda Festival, umuhanzikazi Bwiza azahita yerekeza i Stockholm muri Sweden.
Mbere y’uko yerekeza ku mugabane w’i Burayi, Bwiza ari kuzenguruka igihugu mu bitaramo biherekeza Tour du Rwanda ya 2026, aho we n’abandi bahanzi nka Kenny Sol, Bushali, ‘abandi bari gutaramira hamwe mu hasorezwa isiganwa.
Bwiza azaba agiye mu gitaramo “Celebrating Women’s Day” azakora ku wa 7 Werurwe 2026, mbere y’umunsi umwe ngo umunsi nyirizina wahariwe abagore wizihizwe tariki 08 Werurwe.
SOMA:Bwiza amaze kwegukana ibihembo 8 mu myaka 4
Uretse iki gitaramo kandi, Bwiza azakorera n’ibindi ku mugabane w’i Burayi mu mijyi biri mu byo yise “Home World Tour” bizagera no muri Amerika, Canada na Afurika muri rusange.
Ibi bitaramo bya “Home World Tour” bizaba bigamije kumvisha abakunzi be album ye ya gatatu yise “Home” n’ubundi, izajya hanze mu minsi ya vuba.
