Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’umutoza wayo mukuru Bruno Ferry ku bwumvikane bw’impande zombi.
Uyu mutoza w’Umufaransa yari afite amasezerano y’amezi atandatu, ariko asezerewe amaze amezi atatu gusa, nubwo yari amaze kugeza ikipe muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro asezereye Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0.
Mu mikino 16 yayoboye, yatsinzemo itanu, anganya icyenda mugihe harimo itandatu iheruka, atsindwa ibiri, asiga Rayon Sports ku mwanya wa gatanu n’amanota 39.
Icyemezo cyo gutandukana cyafatiwe mu nama yahuje Perezida Murenzi Abdullah na Bruno Ferry yabereye i Zaria Court.
By’agateganyo, umutoza wungirije Lomami Marcel ni we ugiye kuyobora ikipe mu mukino uzayihuza na Gasogi United FC Ndetse nindi.
Mu batoza bari gutekerezwaho gusimbura Ferry, Haringingo Christian ni we uri imbere cyane kubera ubunararibonye afite muri shampiyona y’u Rwanda, mu gihe Kirasa Alain na Cassa Mbungo André na bo bari mu bitekerezo nubwo bigoye ko bahita baboneka.
SOMA INKURU : Umukino wa Rayon Sports wahujwe n’uwa Al Hilal kuri Stade Amahoro
