Bruce Melody na Pallaso nyuma yo guhuza imbaraga bagakorana indirimbo yitwa Guwe nze imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane bongeye gutungura abakunzi babo bakorana indi yitwa The one bakoranye na Orakila wo muri Nigeria.
Aba bahanzi bombi Bruce Melody na Pallaso baheruka gukorana indirimbo Guwe nze mu mwaka wa 2024 ikaba ari imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuri iyi nshuro bakaba bifashishije Orakila umuhanzi wo muri Nigeria bakorana iyitwa The one.
Pallaso asanzwe ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane haba muri Uganda ndetse no kurwego mpuzamahanga akaba akunda gukorana n’abahanzi Aho mu Rwanda Bruce Melody ari umwe mu bahanzi bakunda gukorana.
Bruce Melody ukomeje kugenda utegura ibikorwa bitandukanye bijyanye na muziki dore ko mu minsi iri imbere afite ibitaramo bizazenguruka igihugu aho azaba arikumwe na The Ben.
