Bruce Melodie yishe amasezerano agirirwa impuhwe na The Ben.[Courtesy].
Umuhanzi Bruce Melodie aherutse kuvuga ko yigeze kunywa urumogi agerageza gusa rukaza kumurembya, ibyahise bituma acika burundu ku kijyanye no kuba yakongera kurugerageza.
Ibi Bruce Melodie yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abafana be kuri TikTok, maze avuga ko igihe kimwe ubwo yari i Musanze afiteyo n’igitaramo, uwari umujyanama we yagiye koga maze asiga urumogi ku idirishya rw’aho bari bacumbitse.
Bruce Melodie yasingiriye rwa rumogi atari yarigeze anywaho maze muri ako kanya ageragezaho ngo yumva uko rumera, maze si ukumugwa nabi ahubwo rumugira indembe.
Ati “Umuhungu yari yagiye koga asiga urumogi rwe ku idirishya, nyamara yarunywaga ndeba, njye ubundi nabaga ninywera inzoga. Icyo gihe nararufashe mba ndarunyweye vuba vuba. Nkimara kurugotomera nahise numva nkonje cyane.”
SOMA:Bruce Melodie yazuye Diamond Platnumz
Abo bari kumwe nyuma yo gusanga rwamugaritse, bamuhaye amata ngo amuramire nyamara yari yanyweye n’inzoga nyinshi kandi nabyo bidakorana, maze aremba atyo.
Bruce avuga ko kuva icyo gihe yahise azibukira ibijyanye no kunywa urumogi cyangwa igitumura umwotsi cyose, ndetse ngo byaje no kuvamo inganzo maze akora indirimbo “Munyakazi” anaririmbamo ati “Sinywa imogi (urumogi).


