Bruce Melodie yazuye Diamond Platnumz.[Courtesy]
Nyuma y’iminsi mike Bruce Melodie ashyize hanze ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond Platnumz, uyu muhanzi akomeje kuyifashisha abyutsa abakunda umuziki we bari baramuhebye.
Hari hashize iminsi Platnumz adashyira imbaraga mu kwamamaza ibihangano bye nk’izo ari gushyira ku ndirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie.
Kugeza ubwo 3D TV RWANDA yandikaga iyi nkuru, Diamond yari amaze gutambutsa ‘Pom Pom’ kuri Instagram Story inshuro zirenga 24 mu masaha atageze kuri 17.
Uretse ibyo kuva iyi ndirimbo yajya hanze mu ijoro rya tariki 02 Mutarama 2026, Platnumz amaze kuyitambutsa ku mbuga nkorayambaga ze inshuro zirenga 86, bishimangira ubushake bwo kuzukira kuri ‘Pom Pom’.
Abasesenguzi batandukanye bavuga ko Platnumz yari amaze iminsi yibasirwa n’abanye-Tanzania nyuma yo gushyigikira Perezida Samia akirengangiza urubyiruko rwaburiye ubuzima mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi.
Ibi byateje ikibazo gikomeye ku bikorwa bya Diamond ku buryo yari akeneye indirimbo nziza nka “Pom Pom” yo kwifashisha ngo agaruke mu kibuga.

Kanda hano urebe ‘POM POM’