Umuhanzi Bruce Melodie yongeye gusaba Leta ko yafasha abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagashyirirwaho uburyo bubemerere guhembwa binyuze kuri izi mbuga ibizwi nka ‘Monetization’.
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda haba abahanzi, abahangankuru (Content Creators), abanyamakuru, n’abandi, usanga bahuriye ku kibazo cyo kudahebwa n’izi mbuga kubera ko mu Rwanda hatari uburyo bubyemera.
Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bumvwa cyane binyuze ku mbuga zicururizwaho imiziki mu Rwanda, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’uko album ye “Colorful Generation” ihize izindi mu bihembo bya IMA Awards 2025, yongeye gukomoza kuri iki kibazo.
INDI NKURU WASOMA: Bruce Melodie agiye gucyura Samusure
Yagize ati “Birababaje ukuntu ahandi umuziki ushobora gutunga umuntu yewe niyo yaba atagihari, ariko na none tunasaba na Leta idufashe ishyireho ‘Monetization’ ku mbuga zicururizwaho imiziki… “
“Harimo n’izi dukoreraho ibi biganiro n’ubwo rimwe na rimwe bitagenda neza ariko badufashe, bizagenda bibona umurongo n’ibindi twarabishoboye icyo nticyakomeza kunanirana kuko ni umwanya mwiza w’inyungu zinjira mu gihugu, badufashe cyane!”
Bruce Melodie aravuga ibi mu gihe mu minsi yatambutse album ye Colorful Generation yirekanye ko yumviswe inshuro zigera kuri miliyoni 40 kuri zimwe muri izi mbuga, nyamara burya zikaba zitagira uburyo bwa Monetization mu Rwanda.


