Umuhanzi Bruce Melodie uri gusoza ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel muri Tanzania, yabwiye Diamond na Alikiba ko babona ihangana mu buryo bwinjiza amafaranga.
Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’umuyoboro wa YouTube wa ‘Simulizi na Sauti’, ababijwe ku ihangana rye na The Ben ndetse n’icyo yavuga ku rya Daimond na Alikiba, yavuze ko we na The Ben baribyaje amafaranga guhera nko ku gitaramo bakoranye ku wa 01 Mutarama 2026.
Yagize ati “Bashobora kutwigiraho, reba iri hangana ntabwo ari ikintu kibi, ntabwo ushobora kuryirinda abafana bahora ari abafana kandi barihozaho. Twabashije kubikuramo amafaranga kiriya gihe… “
“Niba ushobora kubigira ihangana n’ibiki, kuri ubu wanabikuramo amafaranga. Nibyo twakoze iwacu.”
SOMA:Bruce Melodie yazuye Diamond Platnumz
Yongeyeho ko atabwira Diamond na Alikiba icyo gukora kuko ari abanyabigwi ariko niba babibona nk’amahirwe babikora bakabikuramo amafaranga.




