Bruce Melodie yasabye ko Leta yakwiga ku buryo bwo kubyaza amafaranga imbuga nkoranyambaga.[Courtesy]
Umuhanzi Bruce Melodie mu bibazo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 20 yagarutse no ku buryo abahanzi bakoroherezwa kubona ibikorwaremezo.
Uyu muhanzi uri gusingizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, biturutse ku kibazo yababarije cy’uko bafashwa gushyirwaho uburyo bwa “Monetization”, si ibyo gusa yagarutse kuko burya yasabye ko n’abahanzi bafashwa.
Bruce yasabye ko abahanzi bakegerezwa ibikorwaremezo biboneye mu buryo bworoshye, bikabafasha no gutegura ibitaramo binini binakurura abafana ku bwinshi ndetse bagafasha kwidagadura byeruye.
SOMA:Bruce Melodie yasabye abayobozi kutifata
Ibyo Bruce Melodie avuga usanga ari ikibazo kikigora abahanzi bo mu Rwanda cyane, kuko inyubako zo gukoreramo ibitaramo nka BK Arena ihenze cyane kuyikoreramo ndetse kandi n’ahandi ho gukorera hakaba atari henshi.
Abarimo Muyoboke Alex umaze imyaka irenga 20 mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yashimye bikomeye Bruce Melodie avuga ko uyu muhanzi ibibazo yabajije muri make yabarije uruganda rwose.


