Umuziki n’inzoga ni ibintu bidahurira mu nteruro imwe kuri Bruce Melodie.
Uyu muhanzi avuga ko ubusanzwe anywa inzoga ngo ariko iyo bigeze mu bikorwa by’umuziki ntazikoza ngo koko yigeze kubigerageza akajya yibagirwa n’ibyo yahanze ari gukora indirimbo.
Ibi Bruce yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakurukazi wo muri Kenya, Sheila Kwamboka (Kwambox).
Mu magambo ye ati: “Iyo ndi gukora indirimbo mba nshaka amahoro yanjye nta kavuyo kandi mba nkeneye kuba ntanyweye inzoga. Nigeze kubikora nkora indirimbo nanyweye, gusa nza gusanga nyuma yo kubona igihangno ntibuka igihe nagikoreye nibyo nakoze.”
SOMA:Bruce Melodie yasabye abayobozi kutifata
Bruce Melodie kandi avuga ko ubusanzwe anywa inzoga ngo ariko iyo bigeze mu bikorwa by’umuziki buri gihe aba atanyweye.
Yaragize ati: “Nshobora kunywa ariko iyo bigeze ku gukora ibikorwa by’umuziki buri gihe ntabwo mba nanyweye.”
INKURU WASOMA:Bruce Melodie yongeye gusobanura uburyo abahanzi ari ingagi
Uyu muhanzi uri mu b’amazina akomeye mu Rwanda no mu Karere, anavuga ko ngo n’ubwo abahanzi bamwe bajya banywa bari gukora imiziki ngo ariko burya ibisindisha byica ijwi ndetse bigatuma udatekereza neza.
