Kuva mu myaka ye yo gutangira gukora umuziki Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakoranye cyane na bagenzi be b’abaraperi, ndetse indirimbo zabo zikaba nini.
Mu ndirimbo nka “Twarayarangije” Bruce Melodie yakoranye na Amag The Black, “Ikinyarwanda” ari kumwe na Riderman, “I’m back” ari kumwe na Jay C Ambassador, n’izindi, zose usanga ari indirimbo zakunzwe cyane muri muzika nyarwanda.
Si aba gusa kandi Bruce yakoranye nabo, kuko hari na “Umuhungu wa Muzika” ari kumwe na Fireman, “Umwe Bavuze” yakoranye na Diplomat Fasasi, “Hishamunda” hamwe na nyakwigendera Jay Polly, ndetse na “Power” ari kumwe na Khalfan Govinda.
SOMA:Bruce Melodie yazuye Diamond Platnumz
Izi ndirimbo zose zirimo n’izo yakoranye n’abandi nka Bulldogg, Bruce usanga ari igipimo cyiza ku muraperi wese bakoranye kuko igihangano bahuriye kiba ikimenyabose bose mu bakunzi b’umuziki.

