Bruce Melodie na Juno Kizigenza nibo bahanzi bo mu Rwanda bonyine bafite ibihangano bimaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 10 kuri Audiomack.
Urubuga rwa Audiomack nka rumwe mu zumvirwaho cyane umuziki muri iyi minsi, ntabwo abahanzi bo mu Rwanda baratangira kugiraho imibare myinshi y’abumviraho ibihangano byabo nk’uko bimeze kuri YouTube.
Kugira ngo ubone umuhanzi agira miliyoni y’abumvise indirimbo ye kuri Audiomack hano mu Rwanda si kenshi biba ku buryo n’ubikoze biba bihambaye cyane.
SOMA:Ni iki gituma The Ben na Bruce Melodie baba inkuru iruta izindi mu gihugu?
Ibi kandi birarenga bikagera no ku mibare y’ibihangano byose muri rusange, aho usanga umuhanzi Bruce Melodie ufite miliyoni 10.7 na Juno Kizigenza ufite miliyoni 10.09, ari bo bonyine bagejeje kuri iyi mibare.
Nyuma y’igihe Bruce Melodie yari amaze yihariye aka gahigo, mu mpera z’umwaka ushize Juno Kizigenza banakoranye mu Igitangaza Music, yaje kugera kuri iyi mibare bahita bagahuriraho.
SOMA: Juno Kizigenza na Kenny Sol bari kuririra kuri The Ben na Bruce Melodie
Mu bahanzi bandi baza hafi kuri iyi mibare ni Meddy uri muri miliyoni 9, The Ben unafite agahigo ko kuba ari we wumva n’abantu benshi kuri uru rubuga bagera ku bihumbi 189 na Kivumbi King.



