Ikipe y’igihugu AMAVUBI abakinnyi bayo bose bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series bakorewe ibizamini ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze ibintu bitari bisanzwe bibaho.
AMAVUBI ari kwitegura imikino ya FIFA Series kuri ubu abakinnyi Bose bahamagawe bakina hanze bamaze kuhagera abakinnyi bose bakaba bakorewe ikizamini cy’ubuzima ibintu bitari bisanzwe bibaho mu ikipe y’igihugu.
Mu bizamini byafatiwe abakinnyi harimo kuureba niba ntawufite imvune cyangwa ubundi burwayi harimo kandi kureba urwego imyitozo y’abakinnyi ihagazeho.
Ibi byose akaba ari mu rwego rwo kwitegura imikino ya FIFA Series aho ikipe y’igihugu AMAVUBI yahigiye ko iki gikombe kigomba gusigara mu Rwanda.
