Uyu munsi ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe Amb.Gasamagera Wellars n’Umunyamabanga Mukuru mushya Amb.Bazivamo Christophe.
Ni umuhango wayobowe na Visi Perezida wa mbere Hon.Uwimana consolee uherutse guhabwa izi nshingano vuba.
Mu nama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR Inkotanyi iheruka, nibwo abanyamuryango bagejejweho amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’umuryango.
Kuri uyu wa mbere nibwo Bazivamo wagiye akora imirimo itandukanye ku rwego rw’Igihugu n’Akarere, yatangiye inshingano nyuma yo guhererekanya ububasha na Gasamagera
Bazivamo agarutse mu buyobozi bwa FPP- Inkotanyi nyuma y’igihe kirekire yakoze nka vice- chairman kuva 2002 kugeza 2023, Imirimo yavuyeho ahagararira u Rwanda muri Nigeria.



