Nyuma yuko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bigumuye bakanga gukora imyitozo hakomeje kwibazwa impamvu mu bigumuye harimo n’abakinnyi benshi muri Rayon Sports hifuzwa ko basezererwa barimo Vinignou na Bangala.
Mu bakinnyi bane bigumuye bakanga gukora imyitozo kubera ko batarahabwa amafaranga y’ukwezi kwa kabiri harimo Vinignou na Bangala hakibazwa impamvu aba bakinnyi baba bigumuye nyamara bari mu bifuzwa ko basezererwa.
Ramazani Tshimanga niwe mukinnyi ngenderwaho mu bakinnyi bane bigumuye dore ko na Ben Aziz Dao akina rimwe na rimwe naho uwitwa Vinignou na Bangala bo niyo umutoza yabashyize mu kibuga usanga abafana barimo kwitotomba.
Rayon ikaba ifite umukino wa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro aho igomba gukina na Police aho iraza kuba idafite abakinnyi ngenderwaho b’inkingi za mwamba barimo Ramazani Tshimanga uri mu bivumbuye bakanga gukora imyitozo ndetse na Asman Ndikumana hamwe na Tambwe Gloire.
