Bahati Makaca yatabarije Dj Bob wongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma yo kuvuga ko Junior Giti amufitiye ideni ry’ibihumbi 400 Rwf.
Nyuma yo kwinjira neza mu by’iki kibazo, umuhanzi akaba n’umusesenguzi mu myidagaduro Bahati Makaca yahamirijwe na Junior Giti ko ibi atari ukuri, maze avuga ko Dj Bob aho kugira akore ibisa no kwiyenza ahubwo yategura uburyo bwiza yagera ku bantu bakoranye bakamufasha.
Ati “Ibyo yadukoreye niba abona bidutinze natwegere tumwiture”
Makaca avuga ko nk’uko abahanzi n’abandi babarizwa mu myidagaduro bigeze guhuriza hamwe inkunga bagafasha Dj Bob kuvuza umwana we, n’ubu bakongera bakamufasha kuko mu gihe yabarizwaga muri United Street Promotion na we yafashije benshi gucuruza ibihangano byabo.
SOMA: Uko Coach Gaelk yahesheje ikuzo umuziki nyarwanda mu Karere
Akomeza agaragaza kandi ko we ku giti cye, Dj Bob yamufashije cyane kuva akiri mu itsinda rya Just Family ndetse na nyuma y’uko arisohotsemo.
Dj Bob ni umwe mu bavangamiziki bari bagezweho mu myaka ya za 2010 ndetse akaba yarakoze no kuri televiziyo Rwanda mu kiganiro yakinaga indirimbo zabaga zigezweho.
Uyu mugabo kandi yagiraga uburyo yamanikaga abahanzi aho yakoreraga kugira ngo abafashe kumenyekana ndetse bamwe bakaba baranamwishyuraga.


Kanda hano urebe ikiganiro cyosehttps://youtu.be/j808dQYWWak?si=2EKxZnogNwR2ZaN7

