Nyuma y’uko Azam TV ihagaritse kwerekana imikino mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 kubera kutumvikana ku masezerano yari afitanye na FERWAFA, shampiyona yakomeje gukinwa itagaragara cyane ku rwego mpuzamahanga.
Icyo gihe, guhagarika ayo masezerano byagize ingaruka ku iyamamaza n’amafaranga yinjiraga mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda mubijyanye no guteza imbere shampiyona.
Kuri ubu, Rwanda Premier League ifatanyije na FERWAFA bari kuganira na Azam TV kugira ngo uburenganzira bwo kwerekana imikino buve kuri RBA bwongere buhabwe Azam TV mu gihe hamaze iminsi hari ikibazo cy’amashusho kubareba kuri Magic Sport.
Aho abanyamakuru batandukanye bavuga ko amashusho atabonekaga uko bikwiye aho bamwe bavuga ko abakinnyi babacagamo kabiri ahandi bakareba igice cyambere gusa ariyo mpamvu Rwanda Premier League irigushaka umuti w’ikibazo.
Ibi biganiro biri kwihutishwa kugira ngo nibyumvikanwaho, ubufatanye bushya butangirane na Season 2026-2027. Kugaruka kwa Azam TV byitezweho kongera amahirwe y’ubucuruzi nko kwamamaza, kuzamura agaciro ka shampiyona no gufasha amakipe n’abakinnyi kumenyekana mu karere no hanze yako.
SOMA INKURU : Abakinnyi batatu ba Rayon Sports basubukuye imyitozo
