The Ben azagaragara abaga inda ya Bruce Melodie, mu mashusho y’indirimbo indabo zanjye agiye gushyira hanze.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, azagaragara ari umuganga ubaga inda mu mashusho y’indirimbo “Indabo zanjye” yitegura gushyira hanze.
3D TV RWANDA yamenye ko uyu muganga, ngo azagaragara abaga inda y’umuntu ufite nini, bishaka kugaragaza ko Bruce Melodie yabagishije inda.
SOMA: Minisitiri Nduhungirehe yasabye abantu kutagereranya The Ben n’uwo ari we wese
Uretse kugaragaza ko Bruce Melodie yabagishije inda, aya mashusho ngo ashobora kuzagaragaramo umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge nkuko The Ben abishinja Melodie muri iyo ndirimbo.
Ati “Twafashe ibitaro niho twafatiye iyo video tubaga inda…. Buriya tubishatse twagaragaza umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge kuko uriya musore ntitumushira amakenga.”
SOMA: Noopja yasabye The Ben kudahagarika umuziki
The Ben agiye gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo, nyuma y’igihe Bruce Melodie amwendereza akamushotora, avuga ko azamukubita agakoni ku nda n’ibindi.
The Ben kandi aherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Isango na Muzika Awards 2025 ndetse n’umuhanzi wahize abandi mu Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Afurika mu bihembo bya AEUSA 2025.
Aya mashusho y’iyi ndirimbo itegerejwe na benshi, ateganyijwe kujya hanze mbere y’uko aba bahanzi bombi bahurira mu gitaramo “The New Year Groove” giteganyijwe tariki 01 Mutarama 2026.



