Umuhanzi w’umunyarwanda Ados Muzika ukoreraumuziki ku mugabane w’u Burayi, muri Pologne, yasohoye indirimbo nshya yise “Imirimo ya Big Boy’” yakoranye na Skilibombe, ashimangira ko ariintangiriro y’urugendo rushya rw’ibihangano ateganyagushyira hanze muri uyu mwaka wa 2026. Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki28 Gashyantare 2026, iba iya mbere Ados asohoyemuri uyu mwaka, ndetse ikaba imwe mu zigize album ye nshya yise “Ma Vie”. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ados Muzika yavuzeko ari umuhanzi ufite icyerekezo cyo guhuza umuconyarwanda n’injyana ya rap ifite ubutumwa ku rwegompuzamahanga. “Natangiye umuziki nkiri muto. Si ukumenyekananashakaga gusa, ahubwo ni ukuvuga inkuru z’ubuzimabwanjye n’abandi banyuze mu bihe bigoye arikobagakomeza guharanira inzozi zabo,” Ados Muzika. “Imirimo” ni indirimbo ivuga ku rugendo n’integoz’ubuzima Ados asobanura ko “Imirimo” ari igihangano gifiteinkuru yihariye, cyibanda ku rugendo rw’umuntu, kumihigo n’intego yihaye mu buzima. Avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyindirimbo ari ugushishikariza urubyiruko gukora cyane, kutacika intege no kwiyizera. “Ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera kunzozi zabo. Gushira Imana imbere, gukora cyane no kutigera ucika intege ni byo bigera umuntu ahoashaka.” Yongeraho ko iyi ndirimbo ishyira imbere imbaragaz’umuntu ku giti cye, ikamwibutsa ko nta kintukigenda ku busa iyo yakoze ibimukwiye. Icyo itandukaniyeho n’ibihangano byabanje Ados Muzika agaragaza ko “Imirimo” irushahokugaragaza ubuhanga mu gutanga inkuru no gusakazaubutumwa mu buryo bwagutse kurusha indirimbo zezabanje. Uretse amagambo agaruka ku buzima bwa buri munsi, iyi ndirimbo inafite umudiho wa rap uca impaka, ndetse n’amashusho yakozwe ku buryobw’ikoranabuhanga bugezweho. Kuba yarakoranye na Skilibombe, byatumye indirimboirushaho kuba igitekerezo gishya ku bakunzi ba hip...
3D TV RWANDA
Mu 1994 u Rwanda rwisanze mu icuraburindi rya Genocide yakorewe Abatutsi, imwe mu zagize ubukana mu mateka...
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Jean de Dieu Uwihanganye yiseguye ku banyarwanda bamaze iminsi mu...
Kuva ikigo Trinity Metals Group cyizoberewe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gitangiriye gucukura no gutunganya amabaye yacukurwaga muri...
Uwari visi perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yasabye perezida Donald Trump kugaba igitero cya gisirikare muri Kenya...
Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yatangaje ko yarashe umusore wari mu itsinda ry’abagizi ba nabi bagera...
Minisiteri y’umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yatangaje ko ikibazo cy’abimukira binjira mu gihugu bifashishije amato mato mu buryo...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose rukubahiriza...
Guverinoma ya Iran ibinyujije mu mujyanama mukuru w’umuyobozi w’Ikirenga Ali Shamkhan, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gusubiza...
Komisiyo ishizwe amatora muri Guinea Conakry yatangaje ko Gen Mamady Doumbouya wari usanzwe uyobora iki gihugu mu...