AU Banner
Amashami y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) akorera mu gihugu cya Ethiopia yatangaje ko yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kuri uyu munsi wo gutangiza icyunamo hari imihango iza kubera i Addis Ababa mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Ishami rya AU rishinzwe ibijyanye na Politiki hamwe na Komisiyo ishinzwe Amahoro n’Umutekano, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ndetse n’Abahagarariye u Rwanda muri uwo muryango, barahurira ku cyicaro cya AU kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata mu gikorwa cyo Kwibuka.
Umuryango AU uvuga ko gahunda ngarukamwaka yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igamije kwibutsa abaturage ba Afurika ndetse n’abatuye isi muri rusange agaciro ko kubaho n’ubumuntu, ndetse no kuvugurura ibyo abantu biyemeje mu kurinda no gusigasira amahame y’ibanze y’uburenganzira bwa muntu.
Itangazo rya AU rikomeza rivuga ko iki gikorwa ahanini ari amahirwe yo kwibuka ibyago byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba ari akanya ko kwishyira hamwe no kurwanya ingengabitekerezo yayo, imvugo z’urwango n’ibindi byaha byibasira abantu, ndetse no kwiyemeza ko Jenoside itazongera gukorwa ukundi.
Mu bitabira iki gikorwa cyo Kwibuka i Addis Ababa harimo abahagarariye ibihugu byabo mu muryango AU, Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe n’amashami y’uwo muryango, imiryango ishingiye ku kwemera n’ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imiryango itari iya Leta, amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga.
Hari n’abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri yo muri Ethiopia ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bose baje mu gikorwa cyo kwibuka, mu rugendo rwo kwibuka (walk to remember), gucana urumuri, kwitabira ibiganiro ndetse no kumva ubutumwa butangwa n’abahagarariye AU hamwe n’abatumirwa.
AU ivuga ko isanzwe ikora iyi gahunda yo kwibuka amahano ya Jenoside kuva mu mwaka wa 2010, aho kuri iyi nshuro ya 32 bibuka inzirakarengane zayitakarijemo ubuzima, ndetse ikaba yifatanyije n’abarokotse kandi igahamya ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi muri Afurika cyangwa hanze y’uyu mugabane.
Uyu muryango ukavuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amahirwe yo kwigira ku rugendo rw’ubwiyunge mu Rwanda, gukemura amakimbirane, kubaka igihugu ndetse no kwishakamo ibisubizo bishingiye ku mwimerere wacyo.