Umuhanzi Asake wo muri Nigeria, yageze mu mihanda yo muri Ghana agenda anyanyagiza amafaranga mu bafana mbere yo kubataramira mu ijoro ryo ku wa Mbere.
Asake ukunze kwiyita ‘Mr Money with the Vibe’, ibi yabikoze mbere y’igitaramo yagombaga gukorera muri icyo gihugu ndetse nyuma yacyo yaje kugira umwanya wo guhura na Perezida wa John Dramani Mahama.
Ibi uyu muhanzi yakoze ntiyatinyuka kubikorera i Kigali mu Rwanda, kuko bigize icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu, ibyo abarimo Heradi Sefu Josué wiyita Prophet Joshua yakurikiranwagaho afunze mu minsi ishize.
SOMA: RIB yataye muri yombi Prophet Joshua
Ibikorwa nk’ibi Prophet Joshua yagiye abikora mu bihe bitandukanye nko mu gitaramo “The New Groove” cya The Ben ubwo uyu mwaka dusoza watangira. Gusa bidatinze yaje gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranweho ibyaha birimo n’icyo twavuze harugu, n’ubwo yaje kurekurwa ngo ukurikiranwe ari mu rugo.
INDI NKURU: Prophet Joshua yarekuwe
Ibi ni ibintu abahanzi bamwe bo muri Afurika bakunze gukora mu rwego rwo kwiyegereza abafana babo no kuryoshya ifoto ariko i Kigali mu Rwanda, ni kimwe mu bigize icyaha.


