Nikugicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ni bwo umukino wa Super Cup 2026 wahuje APR FC na Rayon Sports watangiye, mu mukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’aya makipe yombi akomeye mu Rwanda.
Watangiye amakipe yombi yitwararika, akinira ku muvuduko mwinshi ariko nta buryo bufatika bwahise buboneka, kuko impande zombi zabanjirije mu kibuga hagati.
Ku munota wa 11, APR FC ni yo yabanje kubona amahirwe akomeye, binyuze muri koroneri na kufura byatewe, nubwo nta na kimwe cyagize icyo kivamo.
ibi byahise bituma nyamukandagira mukibuga itangira kwigaragaza cyane mu mukino, ifata umupira kurusha Murera wabonaga itakaza imipira myinshi.
Ku munota wa 19, William Mel Togui yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya APR FC, nyuma y’ikosa ry’umuzamu Kwizera Olivier watakaje umupira mu rubuga rwe, Togui awubyaza umusaruro atsinda igitego cyiza.
APR FC yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports kugeza ku munota wa 43, ubwo Ronald Ssekiganda yatsindaga igitego cya kabiri ku mutwe, nyuma ya koroneri nziza yatewe na Memel Rouf Dao. Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagerageje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko amahirwe yabonaga ntiyayabyaza umusaruro. Ku munota wa 70, Seidu Dauda Yusif yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC, nyuma yo gucenga ba myugariro ba Rayon Sports.
Nubwo Rayon Sports yabonye kufura nziza ku munota wa 79 yatewe na Ndayishimiye Richard, umupira wanyuze hafi y’izamu ntiwinjira.
Mu minota y’inyongera, Asman NDIKUMANA yatsinze igitego cya Rayon Sports cyo kwishyura, ariko APR FC yahise yikiriza vuba, aho Mamadou Sy yatsinze igitego cya kane nyuma y’umupira mwiza wa Ruboneka Jean Bosco.
Umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports 4-1, ihita yegukana Igikombe cya kane cya Super Cup nka APR FC, aho bitatu yegukanye yabitwaye muri 2002, 2016, 2018. ikaba yongereyeho icya 2026 mu mukino yigaragaje cyane, by’umwihariko mu gukoresha imipira miremire n’umuvuduko wagoye Rayon Sports.


