Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yasobanuye ko Ishimwe Pierre atigeze ashyirwa ku ruhande kubera imyitwarire mibi nk’uko byagiye bivugwa.
Ahubwo ngo ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku mpamvu z’akazi zisanzwe zibaho mu makipe, zirimo gahunda z’imyitozo n’imikino.
Yagaragaje ko hari abantu bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza amakuru adafite gihamya agamije guca intege abakinnyi no guteza urwikekwe mu bakunzi b’ikipe.
Ubuyobozi bwemeza ko mu rwambariro rw’ikipe harimo umwuka mwiza kandi ko abakinnyi bakomeje kwitanga mu myitozo no mu mikino iteganyijwe muri shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa.
Ku bijyanye na Dauda Yousif, na we wavuzweho imyitwarire itari myiza, ubuyobozi bwavuze ko nta kibazo kidasanzwe kimurangwaho, ndetse ko ari umwe mu bakinnyi bakomeje gukorera ikipe yabo mu buryo busanzwe.
APR FC yasabye abakunzi bayo gukomeza gushyigikira ikipe no kwirinda guheranwa n’ibihuha, ishimangira ko intego ari ugukomeza kwitwara neza no guhatanira ibikombe muri shampiyona no mu yandi marushanwa.
SOMA INKURU : Lebron James akomeje gushyiraho uduhigo muri NBA
