APR FC iri mu biganiro na Al-Merrikh SC byo gusinyana amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere impano z’abakinnyi, amahugurwa y’abatoza no gushimangira umubano wa siporo hagati y’u Rwanda na Sudani.
Inama yabaye igamije gushaka uburyo bwo kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’amakipe yombi hategurwa gusinya amasezerano y’ubwumvikane (Memorandum of Understanding) ndetse n’amasezerano y’ubuvandimwe azagira uruhare mu guteza imbere umubano wa siporo no guhanahana ubunararibonye hagati y’impande zombi.
Impande zombi zumvikanye ko hazaba indi nama ya hafi igamije kunoza no gushyira ku murongo ingingo zigize ayo masezerano mu buryo burambuye, mu rwego rwo gutegura kuyashyiraho umukono no kuyashyira mu bikorwa, hagamijwe inyungu z’amakipe yombi no kurushaho gushimangira ubufatanye.
Abagize Komite Nyobozi ya Al-Merrikh SC barimo bwana Mohamed Moussa Al-Kando na Madamu Mirfat Hussein, basuye umugaba Mukuru w’Ingabo General Mubarakh MUGANGA ndetse na Brigadier General Deo Rusanganwa, bari kumwe na bwana Ayman Adar, Umuyobozi wa Ruhago w’ikipe ya Al-Merrikh SC.
Uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano wa siporo hagati ya Sudani n’u Rwanda no kuganira ku isinywa ry’amasezerano y’ubwumvikane na y’ubuvandimwe hagati ya Al-Merrikh SC na APR FC, hagamijwe guteza imbere imikoranire no guhanahana ubumenyi.
Impande zombi zemeranyije ko hazabaho indi nama vuba kugira ngo zuzuze neza ibisobanuro birambuye by’ayo masezerano mbere yo kuyashyira mu bikorwa.
SOMA INKURU : FERWAFA yiyemeje imiyoborere inoze mu kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda
