umunyamakuru w’imyidagaduro kuri KISS FM akaba umushyushyarugamba (MC) anita pendo yavuze ko abangamiwe na lamine yamal kubera ko abana be ibyo bakora baba bashaka kumwigana.
Anita pendo umubyeyi w’abana babiri tiran na rayan mukiganiro yagiranye na igihe sports yavuzeko abangamiwe na lamine yamal umukinnyi wa fc barcelona.
Kuko abana be ibyo bakora byose baba bamwigana ngo biyogosheshe nawe bakambara nawe ndetse igihe imodoka yagiyeho ivumbi asanga banditseho “Lamine Yamal”ndetse ko amuteshereje abana umutwe.
Ndetse mukiganiro yagiranye nabanyamakuru barimo faustinho simbigarukaho ,byiringiro osee na rugaju reagan yabaganirije ukuntu yagiye kubyara yumva atari bubabare nk’abandi bose.
Yahishyuye ko yabaga uwambere mu kwiruka mu gihugu muri metero 200 cyangwa akaba uwakabiri ndetse muri icyo kiganiro yakomeje abasangiza inkuru z’ubuzima bwe nukuntu abantu batunguwe nuko atwite.
SOMA INKURU : Kera kabaye Anita Pendo yagize icyo avuga kuwo babyaranye
