Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi Adel Amrouche yagaragaye mu gihugu cya Azerbaijan asura abavandimwe b’abakinnyi Mickels, by’umwihariko Joy-Lance Mickels ndetse na musaza we.
Muri uru ruzinduko, Amrouche yahuye na Joy-Lance Mickels, ukina ku ruhande (winger) muri Sabah FK, ndetse n’impanga ye Joy-Slayd Mickels, rutahizamu wa Karvan Yevlakh.
Uyu mutoza kandi yanabonanye na Leroy Mickels, umuvandimwe wabo muto, ukinira FC Zira, aho basangiye ikipe na Mutsinzi Ange, myugariro wa AMAVUBI.
Abavukana na Mickels bafitanye isano ikomeye n’u Rwanda, kuko Se ari Umunyarwanda. Ibi byatumye hiyongera icyizere ko aba bakinnyi bashobora kwinjira mu ikipe y’Igihugu muri Werurwe umwaka utaha(2026), bagatanga umusanzu wabo mu kongera imbaraga AMAVUBI ikeneye.
Urugendo rwa Adel Amrouche rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gushaka no gukurikirana impano z’abanyarwanda bakina hanze, hagamijwe kubaka ikipe ikomeye, ihangana ku rwego mpuzamahanga.
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bemeza ko kwiyongera kw’aba bakinnyi bishobora kuzamura urwego rw’ikipe, by’umwihariko mu busatirizi ndetse na. ba myugariro.
AMAVUBI akomeje kwitegura amarushanwa ari imbere, mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategereje kureba niba aba bakinnyi bazitabira guhamagarwa ku nshuro itaha.


