Nyuma y’imyaka myinshi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigoreka inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya mbere, zakoresheje inyito inyito nyayo yayo.
Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, bagize bati “Mu gihe cyo Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze.
“Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.”
Ni kenshi iki gihugu cyagiye kigaragara giha inyito itari yo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kikaba kitarigeze kinabyemeza mu nteko ya Loni ya 2018, nk’uko na Perezida Kagame yabigarutseho ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
