Aya masezerano ateganya ko ibikorwa bya TikTok muri Amerika bizajya biyoborwa n’ikigo gishya gifite imigabane myinshi mu maboko y’Abanyamerika, mu gihe sosiyete ByteDance yo mu Bushinwa izagumana imigabane mike ingana na 19.9 % itayemerera gufata ibyemezo bikomeye.
Ibi bigamije gukura TikTok mu maboko y’ubuyobozi bwo hanze ya Amerika.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’imyaka y’akajagari ka politiki n’ibirego by’uko amakuru y’abanyamerika ashobora kwifashishwa mu nyungu za politiki z’igihugu cy’amahanga, byatumye haba amategeko yasabaga ko TikTok yagurishwa cyangwa igahagarikwa.
Dore uko Tiktok ubungubu arirwo rubuga rukoreshwa cyane kwisi cyane cyane ku rubyiruko ryo muri Amerika.
Muri rusange, kugurwa kwa TikTok byatumye ikomeza gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta nkomyi, mu gihe Leta nayo ivuga ko yabonye ibisubizo byizewe ku mpungenge yari ifite, bikaba byitezweho gutanga icyerekezo ku yandi masosiyete mpuzamahanga akorera muri icyo gihugu.


