Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwatangaje ko abafana bazitabira imikino ya FIFA Series 2026 bazagira amahirwe yo kwegukana ibihembo bikomeye birimo ni imodoka.
Ibi byatangajwe ku wa 16 Werurwe 2026 mu kiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe tutibagiwe na stephen constantine.
Muri iki kiganiro, hagarutswe ku myiteguro y’iri rushanwa ndetse n’umutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine, witezweho kuzitwara neza muri iri rushanwa rizahuza ibihugu umunani.
Perezida wa FERWAFA yavuze ko abazagura amatike y’imikino, cyane cyane abajya bagura byibura ane kuri buri mukino, ari bo bazahabwa amahirwe menshi yo gutombora ibihembo birimo imodoka, moto, amafaranga ndetse n’amakarita ya esanse.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu birimo Macau, Tanzania, Estonia, Kenya, Grenada, Aruba, Liechtenstein ndetse n’u Rwanda ruzaba ruzaba rwakiriye.
Imikino ya nyuma y’iri rushanwa iteganyijwe ku wa 29 na 30 Werurwe 2026, aho abafana bazaba bafite amatsiko yo kureba uko amakipe azitwara ndetse no kumenya uzegukana ibihembo bikomeye byateganyijwe.
SOMA INKURU : Ese ikibazo cya Kigali Pele Stadium cyavugutiwe umuti burundu ?
