Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yatangaje ko yahagaritse amahugurwa yari ateganyijwe guhuza abasifuzi n’abakozi bashinzwe imigendekere y’amarushanwa mbere y’imikino ya 1/4 icy’irangiza ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Aya mahugurwa yagombaga kubera i Cairo, aho icyicaro cya CAF giherereye, ariko ahagarikwa kubera gutinda gutangwa kwa VISA ku bitabiriye ndetse n’ibibazo byo kubona amatike y’indege.
Ibi byatumye umubare w’abagombaga kwitabira uba muto cyane ugereranyije n’uwari witezwe.
CAF yavuze ko ayo mahugurwa yari agamije gutanga amabwiriza mashya no guhuza imyumvire ku mikino ikomeye iri imbere, cyane cyane muri iki gihe cy’ibice bya nyuma by’amarushanwa.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba hazashyirwaho indi gahunda, nko kuyakora hifashishijwe ikoranabuhanga, cyangwa niba azasubukurwa vuba aha.
SOMA INKURU: FIFA Series 2026: amatike yatangiye kugurishwa ku mugaragaro
