Umuraperi Ama G The Black yashimiye byimazeyo abanyamakuru bamufashije bwa mbere barimo Sifa Gisabo na Isiaka Mulemba bakoreraga Voice of Africa.
Ama G the Black wemeza ko burya umuntu ugufashike bwa mbere hari itafari ry’ifatizo aba ashyozw ku buzima bwawe byatumye afata n’umwanya ashinira byimazeyo abanyamakuru bamufashije bwa mbere ubwo yashyiraga hanze indirimbo.
Sifa Gisabo usigaye wibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’umwe mu banyamakuru bari bakunzwe cyane kuri Voice Of Africa Aho yakoraga ikiganiro kitwa Request Line Show ndetse na Isiaka Mulemba nawe wakoraga kuri voice of Africa ni bamwe mu nkingi za mwamba umuraperi Ama G The Black ashinira byimazeyo.
Nkuko yabitangarije 3D Tv Rwanda Ama G The Black akaba yatangaje ko mu buzima atakwibagirwa umuntu wamufashije bwa mbere ari nayo mpamvu abikuye ku mutima ashimira byimazeyo Sifa Gisabo na Isiaka Mulemba bamufunguriye inzira ku ndirimbo yitwa Biryuwiziritse.
