Umuhanzi Alvin Smith wo mu Burundi ubwo yavuganaga na Isimbi Noeline yamutakambiye ndetse anamutangariza ikintu yifuza ko yazamukorera ubundi akabasha kuzuza inzozi ze.

Isimbi Noeline umunyarwandakazi wamenyekanye kubera gukina filime z’urukozasoni yasabwe n’umuhanzi Alvin Smith ko yifuza ko bazahura kuko ari umufana we cyane ndetse biri no munzozi afite ubu .
Alvin Smith yatangaje ko yifuza guhura n’umunyarwandakazi Isimbi Noeline nyuma yo guhurira ku rubuga rwa TikTok mu kiganiro cya live aho yavuze ko amukunda nk’umufana ndetse anamubwira ko abona ari mwiza ko amwemereye ko bahura yaba amufashije gukabya inzozi ze ndetse yaba amukoreye ikintu atazibagirwa mu buzima.
Isimbi Noeline akimara kumva ibyo umuhanzi Alvin Smith nawe akaba yahise amusubiza adashidikanya ko mugihe cyose uyu muhanzi yatemberera mu gihugu cya Kenya babonana nta kabuza kuko ariho asigaye yibera ubu.