Umuhanzi wo muri Tanzania Ali Saleh Kiba uzwi cyane nka Ali Kiba yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, aho yitabiriye igitaramo “The Last Night by Kevin Kade”.
Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya ‘East African Party’, cyabaye ku wa 01 Mutarama 2018 muri ‘Parking’ ya Stade Amahoro.
Iki gitaramo yari yagihuriyemo na Sheebah Karungi, Riderman, Bruce Melodie ndetse, Tuff Gang na nyakwigendera Yvan Buravan.
Kiba aje mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Kevin Kade bakoranye indirimbo “Bébé”, kizaba ku wa 31 Ugushyingo 2025 ku mbuga ya Kigali Convention Center.
Ali Kiba kandi byitezwe ko ashobora kwerekana umuhanzikazi w’Umunyarwanda, Mutima bazakorana muri Kings Music.
Uretse kuba Ali Kiba azasozanya umwaka n’Abanyarwanda, ni n’umwe mu bahanzi b’abanyamahanga bakunze kwifatanya n’u Rwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu butumwa akunze gutanga buri mwaka ku munsi wo gutangira icyunamo.


