Inteko ishingamategeko muri Algeria,kuwa 24 Ukuboza 2025 yatoye ku bwiganze itegeko ryemeza ko ubukoloni bw’Ubufaransa kuri iki gihugu ari icyaha kandi kigomba gusabirwa imbabazi.
Nyuma y’impaka ndende abatora 340 muri 407 nibo bemeje iri tegeko.
Ubufaransa bwakolonije igihugu cya Algeria imyaka 132, muri iki gihe cyose abanya-Algeria bakorewe iyica rubozo, gusahurwa,ubwicanyi,gucuruzwa bucakara n’ibindi.
Algeria yasabye Leta y’Ubufaransa kugarura ibirango by’umuco n’ibindi bintu byose byasahuwe mu gihe cy’ubukoloni ndetse n’ibice by’imibiri y’abishwe mu gihe cyo guharanira ubwigenge (1954-1962).
Ubufaransa bwahise bwamaganira kure iri tegeko, butangaza ko risubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa muri dipolomasi.
Ibihugu byombi bimaze igihe mu ihangana rya politike ahanini rishingiye ku kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba ibihugu bitandukanye byo mu Majyaruguru y’Afurika bishakaho ubugenzuzi.
Ikinyamakuru Le Soir cyandikira muri iki gihugu giherutse gutangaza ko abanya-Algeria barenga miliyoni 1.5, aribo bishwe bunyamaswa na Leta y’Ubufaransa.


