Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin nyuma yo gutangaza ko ahagaritse gukora kuri radio nyuma y’imyaka 26, benshi barimo na Alex Muyoboke bamusabye ko yagaruka kuri ‘micro’.
Muyoboke avuga ko Austin yamukundishije umuziki ndetse bagakorana byinshi mu gufasha abahanzi, bityo amusaba ko atamuta ngo agenda.
Aganira na Chita Magic, yaragize ati: “Austin yambereye inshuti ntarabonaho ku Isi, yamfashije gukunda uyu muziki no kuwunkundisha. Akabifata kandi ari byose, ari umuhanzi mwiza wa afrobeats ari n’umunyumakuru.”
SOMA:“Byari ibihe bidasanzwe mu myaka 26” Uncle Austin nyuma yo gusezera kuri Radio
Muyoboke akomeza agira ati: “Icyambabaje ni uburyo ibi bintu abivuyemo akabinsigamo, kuko Austin ni umwe mu bantu bafashije uyu muziki.”
Uncle Austin uherutse gusezera ibyo gukora kuri radio ni umwe mu bantu bari gusabwa na benshi ko yagaruka akongera gutanga byinshi yifitemo.
