Ikipe ya Al-Hilal SC ikina muri Rwanda Premier League yatangaje ko igiye gusiba imikino itatu ya shampiyona kubera ko igiye kwitegura neza imikino mpuzamahanga ya Caf champion league.
Iyo kipe yo muri Sudan iri gukina shampiyona y’u Rwanda nk’umushyitsi, izahura n’andi makipe atandukanye mbere yo guhagarika imikino mu gihe gito ndavuga international break.
Mu mikino iteganyijwe itazakina harimo umukino wa Bugesera FC uzaba tariki ya 25 Werurwe 2026, uwa Rutsiro FC uteganyijwe tariki ya 28 Werurwe 2026 ndetse n’uwa Amagaju FC uzaba tariki ya 31 Werurwe 2026.
Iyi kipe yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya ¼ cy’irangiza cya CAF Champions League, aho izahura na RS Berkane yo muri Maroc.
Imikino ibanza n’iyo kwishyura izaba tariki ya 15 na 22 Werurwe 2026. Ubuyobozi bwa Al-Hilal bwizeye ko kwibanda kuri iyo mikino mpuzamahanga bizabafasha kwitwara neza bagahagararira igihugu cyabo mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika.
SOMA INKURU : Kalisa Rashid yasubiye mu rugo mu gihe As kigali iri mu myanya mibi
